Print

Jurgen Klopp yarakariye cyane abayobozi ba Liverpool kubera umukinnyi banze kumugurira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2021 Yasuwe: 1766

Ibintu ntabwo bimeze neza mu ikipe ya Liverpool yaba mu kibuga cyangwa mu buyobozi bw’iyi kipe kuko umutoza Klopp atishimiye imyanzuro abakoresha be bari gufata mu bijyanye no kubaka ikipe.

Ba nyiri ikipe aribo Fenway Sports Group banze gushora amafaranga mu kugura uyu myugariro uhenze kubera ikibazo cy’ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19.

Klopp ntiyumva ukuntu ikipe iri ku rwego rwo hejuru nka Liverpool yananiwe kugura umukinnyi nka Koulibaly wa miliyoni 100 z’amapawundi mu kwezi gushize kandi bizwi neza ko ba myugariro bayo bose bavunitse.

Koulibaly w’imyaka 29,yagiye yifuzwa n’amakipe y’ibigugu atandukanye I Burayi ariko umuherwe wa Napoli, Aurelio De Laurentiis,agasaba amafaranga menshi.

Icyakora na Klopp yari yagaragaje neza ko yifuza uyu myugariro gusa abayobozi be banga kumuha amafaranga yo gushora.

Nyuma yo kubura amafaranga,yagiye muri Preston yo mu cyiciro cya kabiri aguramo myugariro w’imyaka 25 witwa Ben Davies hanyuma ajya muri Schalke atirayo uwitwa Ozan Kabak.


Klopp yifuzaga kugura Koulibaly