Print

MINEDUC yavuze ku kigo cyo mu karere ka Gatsibo cyafunzwe kubera imyigaragambyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2021 Yasuwe: 1546

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ikigo cy’ishuri cya Gakoni Adventist College cyo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo,cyafunzwe by’agateganyo kubera imyitwarire idahwitse y’abanyeshuri biga kuri iryo shuri bagaragaje mu ijoro ryo ku itariki ya 07 Gashyantare 2021.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 ryashjyizweho umukono na Minisitiri w’uburezi,Dr Uwamariya Valentine, ryasobanuye ko icyatumye iri shuri rifungwa byaturutse ku myitwarire mibi y’abanyeshuri.

Rigira riti “ Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko abo banyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi irimo kwangiza ibikorwaremezo by’ishuri no kubangamira ubuyobozi bw’ishuri na Polisi baje guhosha izo mvururu. Abanyeshuri 16 bayoboye abandi muri ibi bikorwa bari mu maboko ya Polisi, mu gihe abandi bose basubijwe mu miryango yabo.”

Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego zibishinzwe ziracyakomeza gukurikirana iki kibazo ariko bivugwa ko abanyeshuri 15 bari bafunzwe barekuwe.

Bivugwa ko izi mvururu zaturutse ku munyeshuri wari warananiranye asohoka ikigo uko ashatse,yafatwa agatuka abayobozi byatumye yirukanwa, bamwe muri bagenzi be barabyanga bateza imyigaragambyo irimo kumena ibirahuri n’ibindi.


Comments

Musinga pro 11 February 2021

Niba ibivuzwe hano ari ukuri, ababigizemo uruhare nibabiryozwe ubundi abandi bana basubire Mu masomo