Print

Umugore yahisemo kwikorana ubukwe nyuma y’aho umukunzi we amuhemukiye ku munota wa nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2021 Yasuwe: 3186

Madamu Meg Taylor Morrison ukora akazi ko kugira inama abantu mu bucuruzi ukomoka ahitwa Atlanta muri Géorgia yifuzaga gukora ubukwe ku munsi ubanziriza Halloween ya 2020 ariko ntibyamukundiye kuko umukunzi we yamuhemukiye habura amezi 4 ngo barwubake.

Uyu mugore wari umaze iminsi yitegura ubukwe yavuze ko atazabusubika ahubwo azahitamo kwikorana wenyine.

Madamu Meg yakomeje gutegura ubu bukwe,ategura umutsima w’ubukwe,yambara ikanzu nziza y’ubukwe n’igikapu gikozwe muri Diama gishyashyagirana.

Uyu mugore yabanje kubwira abagize umuryango we n’inshuti gahunda afite nabo baramushyigikira bakora ubu bukwe bwubahirije amabwiriza.

Ati “Nahisemo kwikorana ubukwe kubera urukundo nikundana.Nagombaga gukora ubukwe kuri Halloween 2020,ariko mbere y’aho nahemukiwe mu rukundo.

Nagiye numva abakora ubukwe ari bonyine nanjye numva ko ndakeneye undi muntu ngo mbone gukora ubukwe.”