Print

Intwaro nyinshi zari zitwawe magendu zafatiwe hafi ya Somalia[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 February 2021 Yasuwe: 1829

Iki gikorwa cyabaye ku itariki 11 na 12 Gashyantare, ariko aya makuru nibwo agishyirwa ahagaragara.

Mu itangazo cyahshyize ahagaragara, Igisirikare cya Amerika cyavuze ko “intwaro zafashwe zigizwe n’ibihumbi by’imbunda za AK-47, imbunda za machine gun, imbunda za ba mudahusha, izirasa grenade n’izindi.”

Aho izi ntwaro zari ziturutse n’aho zari zijyanwe ntabwo haramenyekana neza nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ikomeza ivuga.

Abayobozi ba Somalia bavuganye n’iki kinyamakuru ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko izi ntwaro zishobora kuba zari zaratumijwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab umaze imyaka isaga 10 urwanya Leta ya Somalia.

Ku rundi ruhande ariko, ikinyamakuru ABCNews kiravuga ko umwe mu bayobozi b’ingabo za Amerika nawe utifuje kumenyekana kuko nta burenganzira yahawe bwo kuvuga ku ifatwa ry’izi ntwaro, yavuze ko hari ibimenyetso bimwe bigaragaza ko izo ntwaro zishobora kuba zari zijyanwe muri Yemen.

Mu gihe cy’iminsi ibiri, ubu bwato bw’igisirikare cya Amerika bwahagaritse amato abiri mato barayasaka ngo harebwe ko adapakiwe imizigo itemewe mu rwego rwo kurinda umutekano mu mazi y’akarere. Yongeyeho ko abari mu bwato barekuwe nyuma y’iki gikorwa.