Print

Umutoza mushya wa Chelsea yahishuye umukinnyi witanga kurusha abandi mu myitozo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2021 Yasuwe: 2226

Uyu mutoza w’umudage wahawe ikipe mu kwezi gushize ngo asimbure Frank Lampard yatangaje ko yashimishijwe n’ukuntu Matteo Kovacic yitanga cyane ari nayo mpamvu mu mikino yose amaze gukina yayibanjemo uko yakabaye.

Tuchel amaze gutoza imikino 5 muri Premier League ariko ntabwo aragirira icyizere N’golo Kante ukundwa na benshi mu bakunzi ba Chelsea kuko Matteo Kovacic yitanga kumurusha.

Yagize ati “Ndamukunda.Nshobora kubyutsa abasore saa cyenda za mu gitondo ariko we yaba yageze kuri Cogham saa 3:15 kandi yiteguye gutanga buri kimwe.Arumva kandi akinana ingufu ze zose.

Binsaba kumusaba kugabanya kuko mu myitozo aritanga cyane.Arakora cyane.N’amahirwe kumugira.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 amaze igihe akinana mu kibuga hagati na Jorginho muri Premier League mu gihe Kante wari umenyerewe yinjira mu kibuga asimbuye.

Muri iyi mikino 5 Chelsea imaze gukina iri kumwe n’umutoza Tuchel,yinjijwe igitego 1 cyitsinzwe na Antonio Rudiger.

RUtahizamu Timo Werner wari warabuze ibitego,yatsinze igitego mu mukino uheruka baheruka gutsinda Newcastle ibitego 2-0 kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Muri uku kwezi,Chelsea ifite imikino ikomeye irimo uwa Atletico Madrid muri Champions League,Southampton na Manchester United muri Premier League.


Thomas Tuchel yashimagije Kovacic kubera ukuntu yitanga mu myitozo