Print

Clarisse Karasira yasezeranye kubana na Ifashabayo nk’umugore n’umugabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 February 2021 Yasuwe: 4267

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020 witabirwa n’abantu bake mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Clarisse Karasira n’umukunzi we basezeraniye mu Murenge wa Rusororo ari naho batuye.

Dejoie ugiye kurongora Umukobwa w’Imana n’Igihugu asanzwe anamufasha gukurikirana ibijyanye n’umuziki we biciye muri kompanyi ya Clarisse Karasira Ltd.

Tariki ya 08 Mutarama 2021 nibwo Clarisse Karasira yatunguwe n’uyu musore amwambika impeta amusaba ko yakwemera kuzamubera umufasha nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana.

Uyu musore bivugwa ko ari n’umwe mu basanzwe bafasha Clarisse Karasira mu bikorwa bye bya muzika, dore ko yagaragaye amufasha gutegura igitaramo yari afite mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Clarisse Karasira yagaragaje uyu musore nyuma y’iminsi mike yari ishize Karasira ahaye imodoka ababyeyi be abashimira ko bamureze neza, nk’uko yabigaragaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga tariki 31 Ukuboza 2020 .

Ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva kera, n’ubwo mu by’ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo ubumana n’ubumuntu.”