Print

Zinedine Zidane yavuze amagambo akomeye kuri Mbappe na Haaland

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2021 Yasuwe: 2334

Zidane yahishuriye abanyamakuru ko akunda aba bakinnyi bombi ni mu gihe kandi bivugwa ko ikipe ye ya Real Madrid ibifuza ubwo isoko rizaba rifunguye gusa ngo izahitamo umwe muri bo.

Zidane yagize ati “Narebye imikino yose kandi nanjye nkunda kureba ibyiza nk’undi mufana wese.Bombi n’abakinnyi beza kandi bakiri bato.N’abakinnyi b’iki gihe no mu gihe kizaza.”

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Kylian Mbappe yeretse isi yose ko nta gace na gato ko kumushidikanyaho kagomba kubaho kuko yafashije ikipe ye ya PSG kunyagirira FC Barcelona ibitego 4-1 ku kibuga cyayo ndetse uyu musore yatsinze ibitego 3 wenyine anahusha n’ibindi byabazwe.

Ku rundi ruhande,Erling Haaland yafashije ikipe ye ya Dortmund gutsindira mu rugo Sevilla ibitego 3-2 birimo 2 by’uyu munya Norway w’umuhanga.

Mbappe amaze imyaka isaga 2 avugwa mu ikipe ya Real Madrid ndetse hari amakuru avuga ko PSG nibona Messi izagurisha Mbappe ku ikipe yose izishyura miliyoni 174 z’amapawundi.

Mbappe w’imyaka 22 aho arusha imyaka 2 Haaland we umaze imyaka 2 gusa ari ku rwego rwo hejuru ku isi by’umwihariko muri Champions League.