Print

Abagabo 2 b’abapasiteri bakoze ubukwe bashyigikirwa n’abakristu bayobora[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 February 2021 Yasuwe: 4125

Paul Mwaura ni umushumba w’itorero ry’abangirikani muri afurika y’epfo, yakoze ubukwe yemeranya kubana akaramata na John Maierepi umupasiteri nawe uri mubakomeye mugihugu cya Kenya.

Uyu John Maierepi nawe akaba ayobora itorero ry’abangilikani muri Kenya.Muri ubu bukwe icyatunguye benshi ni ukuntu aba bagabo bombi bari bashyigikiwe cyane n’abakirisitu babo.

Mu butumwa bwo kubashyigikira, aya matorero aba bagabo bayobora yose yagiye ashyira kumbuga nkoranyambaga bakoresha amashusho n’amafoto by’aba bagabo bagaragaza ko babashyigikiye ndetse babifuriza kuzagira urugo rwiza rwishimirwa n’Imana.

Ibirori by’ubukwe byabereye muri Afurika y’Epfo aho uyu muhango watambukaga LIVE kumbuga zinyuzwaho ubutumwa bw’ijambo ry’Imana butangirwa muri izi nsengero.

Nubwo ubu bukwe bwari bushyigikiwe n’abayoboke b’amadini y’aba bagabo, hari abandi bantu bagaragaje ko batishimiye gushyingiranwa kw’aba bagabo kuko ngo bihabanye n’ibyo Imana idusaba ko umugore agomba kubana n’umugabo bakabyara bakororoka.




Comments

bosco 21 February 2021

Ibi bintu birabaje pe ntabwo bikwiye


Innocent 21 February 2021

birababaje rwose nuko nyine nibitaraza bizaza Kandi rwose bihere iyo Urwanda twahuye nibibi byinshi ibyo bihere iyo nubwo numva biri mwitorero ryimana


Innocent 21 February 2021

birababaje rwose nuko nyine nibitaraza bizaza Kandi rwose bihere iyo Urwanda twahuye nibibi byinshi ibyo bihere iyo nubwo numva biri mwitorero ryimana


Pierrot 21 February 2021

Kubona abagabo babiri basomana, biteye ishozi


SPIWjDbYUTxGgMQn 20 February 2021

zWgoTprLuv


20 February 2021

Ndabyemeye noneho umenya isi igiye kuranjyira