Print

Liverpool yari imaze hafi ikinyejana idatsindirwa mu rugo 4 kikurikiranya yabikorewe na Everton yaherukaga kuyitsinda 1999

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2021 Yasuwe: 1786

Liverpool yaherukaga gutsindwa umukino wa 4 wikurikiranya mu Ukuboza 1923 mu gihe Everton yo yaherukaga gusura Liverpool ikayitsinda muri 1999.

Aya makipe yo mu rusisiro rwa Marseyside ariko atandukanyijwe n’ibiti bya Stanley Park yahuriye ku kibuga cya Anfield ariko umushyitsi Everton aba ariwe uhacyana umucyo kuko yahatsindiye ibitego 2-0.

Everton yafunguye amazamu hakiri ku munota wa 3 w’umukino ibifashijwemo na Richarlison mu gihe Gulfi Sigurdsson yatsinze icya kabiri ku munota wa 83 kuri penaliti yabonetse nyuma y’aho Calvert-Lewin yategerwaga mu rubuga rw’amahina na Alexander Arnold.

Liverpool yavunikije ba myugariro bayo bakinaga barimo Van Dijk,Joel Matip na Joe Gomez yari yabanje mu bwugarizi Ozan Kabak na Jordan Henderson waje kuvunika agasimburwa n’uwitwa Philips nawe utamenyereye.

Uyu myugariro Ozan Kabak amaze gukina imikino 2 abanza mu kibuga ariko yagaragaje ko atari ku rwego rwo hejuru ku buryo yakina mu ikipe ya Liverpool cyane ko yaje mu kwezi gushize atijwe na Schalke 04.

Icyakora Liverpool yatsinzwe yayoboye umukino cyane kuko yageze ku kigero cya 80% mu gihe Everton yacungiraga ku mipira itakaye igakora ama counter attacks.

Ikipe ya Klopp yagiye ku mwanya wa 6 muri Premier League ndetse ishobora kuwutakaza igihe iziyegereye zatsinda ikirarane zifite bikaba byatuma iyi kipe yatwaye shampiyona ubushize ijya muri Europa League.