Print

Abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasibira bose, abiga ikiburamwaka (gardienne) nibo bazimurwa gusa

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2021 Yasuwe: 12407

Ibyo bishimangirwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu itangazo yashyize ku rubuga rwa twitter, risaba ababyeyi gutangira gushakira abana ibyangombwa byose, ndetse n’amashuri agasabwa kwitegura kubakira.

Ubwo MINEDUC yatangizaga gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga 22,500 mu gihugu hose, Ministiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ari bo bazagenerwa ibyumba byinshi, bitewe n’uko abazatangira muri 2021 bazigana n’abari kuba batangiye muri 2021.

Mu kiganiro Dr Uwamariya yahaye itangazamakuru ku itariki 26 Ukuboza 2020, yavuze ko ibarura rigaragaza ko abana bashya bazatangira umwaka wa mbere muri 2021 bamaze kugera ku bihumbi 500.

Abo baje basanga abarenga ibihumbi 450 bari batangiye umwaka wa mbere w’amashuri abanza muri 2020, nk’uko Minisitiri w’Uburezi yakomeje abisobanura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, na we yakomeje abishimangira mu kiganiro yahaye Kigali Today, ko abana bari baratangiye umwaka w’ishuri 2020 ubu basibiye bakaba bagiye kwigana n’abazatangira umwaka w’ishuri 2021, kandi imibare yombi yenda kungana.

Hari abayobozi b’amashuri yigenga bavuga ko bari baheze mu rujijo, kuko ayo mashuri yakomeje gufasha abana kwiga bari mu ngo iwabo, bari bategereje kumenya niba Minisiteri y’Uburezi yakwemera ko bimurwa bakazajya bahabwa umwihariko wo gusubiramo ibyo batize mu mwaka ushize.

Umuyobozi w’Ishuri rya Kigali Parents, Charles Mutazihara yagize ati “Gahunda tugenderaho ni iya Minisiteri, ntabwo ari iy’ibigo ku giti cyabyo, mpamya ko iki cyumweru dutangira kizarangira iyo gahunda bayiduhaye, sinshaka kwemeza ko abana bazasibira cyangwa batazasibira, reka ntegereze”.

MINEDUC yakuyeho urwo rujijo ivuga ko abiga ikiburamwaka (gardienne) ari bo bazimurwa gusa, ariko abiga amashuri abanza n’ayisubumbuye bazasibira bose, kabone n’ubwo baba barakomeje kwiga bari mu ngo iwabo.

Twagirayezu yakomeje agira ati “Twashatse ko bigendera rimwe, ni yo mpamvu tutashatse uwo mwihariko w’abantu bashobora kuba ari bake (bakurikiranye amasomo), ariko abo mu kiburamwaka bo bazimuka”.

Bamwe mu babyeyi barimo uwitwa Tuyishimire Jean Paul, bemeye ko abana babo basibira bitewe n’uko mu mwaka ushize batigeze biga kubera icyorezo Covid-19.

Tuyishimire urerera ku ishuri ryitwa Umucyo School mu Kagari ka Musezero Umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, avuga ko umwana we wari watangiye umwaka wa mbere w’amashuri abanza n’ubwo yakuze cyane mu gihagararo, azakomeza kwiga muri iryo shuri.

Yagize ati “Igihe amashuri yafungwaga, umwana yari arangije ikiburamwaka (gardienne) agiye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ariko n’ubundi arakomeza yige mu wa mbere kuko nta bumenyi afite”.

Umuyobozi w’ishuri Umucyo School, Ngirinshuti Jean Nepo, na we yaramaze kumenya ko atazimura abana bari baratangiye kwiga mu mwaka ushize keretse abo muri ’gardienne’ gusa.

Ngirinshuti yagize ati “Abo mu mashuri abanza bose barasibira, ni yo mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi dufite”.

Ngirinshuti avuga ko n’ubwo abana bigaga mu kiburamwaka ubushize bari bwimuke, ngo bazajya bafashirizwa mu ishuri bagezemo, kugira ngo bazibe icyuho cy’ibyo batize mu mwaka wa 2020.

Mu mbogamizi abigishaga mu mashuri yigenga bavuga ko ashobora kugira, harimo iyo kubura abarimu bitewe n’uburyo ubuyobozi bwayo butitaye ku bari basanzwe ari abigisha bayakorera, ubu bakaba barahisemo kujya gukorera ahandi.

Birajyana n’uko umubare w’ibyumba by’amashuri ubu wamaze kwiyongera, ku buryo abenshi mu bakoreraga amashuri yigenga bagiye gutangira gukorera Leta.


Comments

Yvan 26 February 2021

Iyi nkuru yanyu Ko minedic itabivuze??


Gatete Frank 24 February 2021

Urebye abanyeshuri biyiminsi barikugwinjira mubu menyi Koko byaribikiye arko kuruhande ryacu ababyeyi akazi nihatari


Peter 22 February 2021

Ndumva harimo urujijo nibabisobanurire abanyarwanda neza mu buryo bwumvikana.


Gabriel 21 February 2021

Mukosore paragraph ya 3 irimo ikosa ntibyumvikana. Hariya mwanditse 2021 inshuro ebyiri ntituhumva neza


Donatos 21 February 2021

Mineduc rwose iraduhemukiye, kuko niba ibigo bishishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga abana bakiga, ndetse n’ababyeyi nabo
bagakora iyo bwabaga bagatanga Minerval, nine ako kazi kose bakozwe kakaba gahindutse ubusa, murimva ko Technology mudushishikariza gukoresha nta gaciro mwayihaye! murakoze


Mizero 21 February 2021

Mutubarize amakuru, ese ko hari amashuri yo muri WDA yafunzwe mukwa 12 umwaka ushize; ese uyu mwanzuro wo gufungura amashuri urayareba cyangwa yo azagumya gufunga?


Mizero 21 February 2021

Mutubarize amakuru, ese ko hari amashuri yo muri WDA yafunzwe mukwa 12 umwaka ushize; ese uyu mwanzuro wo gufungura amashuri urayareba cyangwa yo azagumya gufunga?