Print

Bobi Wine yahawe imodoka ihenze cyane igendamo abaperezida,ifite uburinzi buhambaye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2021 Yasuwe: 12766

Bobi Wine yashimiye cyane abamufashije kubona iyi modoka kuko avugako yayihawe n’abari bamushyigikiye mugihe yiyamamarizaga kuyobora Uganda mu matora byatangajweko yatsinzwemo na Perezida Museveni bari bahanganye.

Mu butumwa burebure yatanze, Bobi Wine yashimiye abarwanashyaka bo mu ishyaka abereye umuyobozi rya National Unity Platform (NUP).

Bobi Wine yavuzeko abarwanashyaka be bitanze cyane mugihe yari mubikorwa byo kwiyamamaza kuko aribo bamuhaye ibyo yakeneraga byose.

Yashimiye abamushigikiye bose kuko aribo bamuhaye amafaranga menshi yakoresheje mu matora ndetse ngo ni nabo bamuhaye imyambaro idatoborwa n’amasasu yagaragaye yambaye mugihe yiyamamazaga.

Ni imodoka ihenze cyane

Iyi modoka Bobi Wine yahawe, yagombaga kuba yarahihawe ubwo yiyamamazaga ariko ngo biza gutinda kubera ubushobozi kuko iyi modoka ihenze cyane.

Bobi Wine yashyize hanze iby’umuziki wo kwishimisha yinjira muri Politiki ni umwe mubanyapolitiki bafite abakunzi benshi mu Uganda.

Yatsinzwe na Perezida Museveni mu matora aheruka ariko kugeza ubu Bobi ntaremera ibyavuye mu matora avugako yibwe amajwi kuko ariwe watsinze ndetse yatanze ikirego murukiko rw’ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.


Iyi modoka ifite uburinzi buhambaye


Comments

Aimé 22 February 2021

Ariko muzaturebere uburyo twajya tureba amafoto akeye, niba biterwa na design ya website sinzi ariko ugereranyije n’ahandi amafoto ya hano ntagaragara neza. murakoze


22 February 2021

Ariko muzarebe ibijyanye n’amafoto muduha. ntabwo agaragara neza kuri uru rubuga sinamenya niba biterwa na design ya website ariko amafoto ya hano yose ntabwo akeye ugereranyije nahandi