Print

Icyamamare Tiger Woods yakoze impanuka ikomeye

Yanditwe na: Martin Munezero 24 February 2021 Yasuwe: 1208

Umu-Agent we (ushinzwe ibikorwa bye bya Golf) avuga ko Tiger Woods mu kubagwa kwe bitoroshye kuko afite ‘ibikomere byinshi ku kuguru’ nyuma y’impanuka y’imodoka yagize hafi ya Los Angeles.

Icyamamare cya Golf ’Tiger Woods’ yari mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka imwe yabereye mu Ntara ya Los Angeles, Ubuzima bwe bukaba buri mukaga nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umugenzuzi w’intara ya Los Angeles.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’intara ya Los Angeles, Henry Narvez, ngo Woods w’imyaka 45 yakomeretse mu buryo butagereranywa kandi bukabije nyuma yo gukurwa mu modoka ye.

Byongeye gushimangirwa n’umukozi we Mark Steinberg ko Woods yagize “ibikomere byinshi ku kuguru” kandi ahari kubagwa nyuma y’impanuka. Ishami rishinzwe umutekano waho Wood yakoreye impanuka ryatangaje ko Woods ari we wenyine wari utwaye imodoka yaguye mu misozi ya Rancho Palos Verdes.

Narvez yakomeje avuga ko ntayindi modoka yabigizemo uruhare mu mpanuka iki cyamamare cyagize kuko imodoka Tiger yaratwaye yabanje kwikaraga inshuro nyinshi hanyuma izahise zibibona zigahita zihagarara kugeza imodoka irekeye. Abashinzwe ubutabazi bahageze bamukuramo ahita ajyanwa mu kigo nderabuzima cya Harbour-UCLA.

Haracyakorwa iperereza icyateye iyi mpanuka y’imodoka muri ako gace.

Imodoka Tiger Woods yaratwaye yangiritse bimwe bikomeye yewe nawe ubuzima bwe ntibumeze neza