Print

#MissRwanda2021:Ibiteye amatsiko ku buzima bwa Uwankusi Nkusi Linda,Uburanga n’Imiterere ye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 February 2021 Yasuwe: 4585

Amazina ye ni Uwankusi Nkusi Linda, akaba yararangije amashuri yisumbuye,avuka mu muryango w’abana 8 abakobwa 5 n’abahungu 3 akaba ari umwana wa 5,atuye i kanombe aho abana na mama we,Papa we yatabarutse mu mwaka wa 2014 ari mu nshingano z’akazi akaba yari umusirikare afite ipeti rya Liyetona ,ndetse yatabarutse Linda afite imyaka 14 y’amavuko.

Linda aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO,yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzaba rwiyemezamirimo ufata ibikorwa biciriritse akabibyazamo umusaruro munini ufitiye akamaro kanini igihugu cye cy’u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange,bityo akabikesha ngo gukorana n’urubyiruko rufite ijanisha rinini ry’abantu batuye umugabane munini.

Mu mashuri yisumbuye, ngo akaba yaragerageje kujya mu mahuriro y’urubyiruko no mu matsinda yarwo,aho yaje no guhabwa amahirwe yo kuyobora bamwe muri bo muri AERG aho yigaga,ndetse aza kuba n’umujyanama wizewe ku nshuti ze,n’izindi nshingano yagiye ahabwa mu itorero yasengeragamo.

Linda yavuze ko izi nshingano zitandukanye yagiye ahabwa,abifata nk’amahirwe yari abonye no kugirirwa icyizere cyo kuba yahindura imibereho y’urubyiruko rugenzi rwe.Uwankusi Nkusi Linda mu irushanwa rya Miss Rwanda akaba ahagarariye intara y’uburasirazuba,kumutora nukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo Miss 32 ukohereza kuri 1525.

Amatora azarahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho kuri murandasi bikagira 30%.Aba bakobwa bahawe nimero hagendewe ku nyuguti z’amazina yabo.

REBA HASI AMAFOTO YA UWANKUSI NKUSI LINDA MUBIHE BITANDUKANYE:






Comments

Theo 24 February 2021

Tuzagutora.