Print

Umugabo n’umugore bari barabuze urubyaro barihebye babyariye rimwe abana 5

Yanditwe na: Martin Munezero 24 February 2021 Yasuwe: 2714

Umugore ubwo yari amaze kubyara ati “Ni ibitangaza, ubu niyo napfa ntakibazo najyana impumuro zizi mpinja”Aba babyeyi babyaye abana b’abahungu batatu hamwe n’abakobwa 2 nyuma y’imyaka 18 barabuze urubyaro.

Madamu Engenti Fiona n’umugabo we Engenti Maoni bakoze ubukwe muri 2003 aba bombi kuva icyo gihe bashakishije urubyaro ariko biranga kuko bagerageje kujya no mubavuzi ntibigire icyo bitanga.

Uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko ahamyako bagerageje gukoresha ubuvuzi bwose bushoboka ndetse bakaba baritabaje n’ubwagakondo ariko umugore kubyara byari byaranze.

Uyu mugore avugako gutwita kwe kwabaye nk’igitangaza kuri we ndetse no mu muryango we, ahamyako amezi icyenda yarinze ashira ataremera neza ko atwite.

Ati “Kuva namenya ko ntwite ntabwo nigeze mbyizera kuko numvaga bidashoboka kugeza mbyaye.”

Avugako icyamushimishije cyane ndetse ari nacyo ashimira Imana ari uko Imana yamuhaye gutwita abana batanu icyarimwe.

Ati “Imana yasubije amasengesho yanjye, yumvishe gutaka kwanjye insubiriza rimwe, muganga ubwo yambwiraga ko ntwite abana batanu nasazwe n’umuzero gusa nahoraga mfite ubwoba nibaza niba nzabasha kubabyara”

Ubu uyu muryango uvugako aba bana bameze neza ntakibazo bafite ndetse barashimira inshuti n’abavandimwe babaye hafi n’abagiye babazirikana mu masengesho yabo.


Comments

Ntwari JB 26 November 2021

Aba se ni abo mukihe gihugu?