Print

RRA yahishuye ko ibiciro bivuguruye ku musoro w’ubutaka bigiye gusohoka vuba aha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2021 Yasuwe: 1862

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yabwiye RBA ko gahunda yo kuvugurura itegeko ry’imisoro ku mutungo utimukanwa bigeze kure kandi mu minsi mike inzego zibishinzwe zizaba zatangaje iby’ingenzi bimaze gukorwa.

Ati “Biri kwigwaho, hari hari gahunda y’uko bitarenze iki cyumweru haba hari umushinga wa nyuma kugira ngo batangaze imisoro ivuguruye.”

Yakomeje agira ati “Abamaze kwishyura ni ukubemerera ko bishyuye imisoro y’ikirenga bashobora guheraho bishyura indi misoro bafite cyangwa umwaka utaha bakayiheraho. Bashobora no gusubizwa amafaranga yabo.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nayo itangaza ko umwanzuro wafashwe kuri iri tegeko uri hafi gutangazwa.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage, ku wa 21 Ukuboza 2020, ikibazo cy’imisoro ku mutungo utimukanwa yiyongereye ni kimwe mu byo yagejejweho bituma yizeza ko kigiye kwigwaho

Icyo gihe,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi inzego kireba zarimo kugisuzuma no kugishakira igisubizo ariko na none ngo habayeho korohereza abasora ku buryo bikorwa mu byiciro kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

Ati “Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’inzego z’ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umusoro ujyanye n’ubukode bw’ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y’abaturage ndetse n’igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n’inyoroshyo.

Ati “Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n’umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

Umusoro ku mutungo utimukanwa wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 0 kugera kuri 80 kuri metero kare imwe ugera ku mafaranga y’u Rwanda hagati ya 0 kugera kuri 300 kuri metero kare imwe.