Print

#MissRwanda2021:Ibiteye amatsiko ku buzima bwa Ishimwe Sonia,Uburanga n’Imiterere ye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 February 2021 Yasuwe: 3519

Amazina ye ni Ishimwe Sonia akaba afite imyaka 18 y’amavuko,ni umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda,yavukiye mu ntara y’Uburengerazuba mu mujyi wa Rubavu,avukira mu muryango w’abana batanu ’abakobwa batatu n’abahungu babiri akaba ari we muhererezi iwabo.....,yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya MPG ’Mathematics,Physics and Geography’.

Ishimwe Sonia aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO,yavuze ko asengera mu idini rya Katilika ndetse ko no ku kigo yigagaho akabayari yarahawe inshingano zo kuba ari we wari ukuriye Porotokole n’itsinda ry’ababyinnyi b’imbyino gakondo.

Akomeza yavuze ko afite ababyeyi bose ndetse ko batuye mu mujyi wa Rubavu gusa we ubu akaba yaraje i Kigali,aho ari kuba mu muryango we utuye Kicukiro.Twamubajije impamvu we yahisemo kuza i Kigali kandi amajonjora y’abazajya mu mu mwiherero atararangira,maze atubwira ko impamvu ari ukugira ngo yitegure neza.

Asoza Ishimwe Sonia yagize ati "Nk’Umwali w’u Rwanda ufite indangagaciro n’amahame ajyanye n’umuco nkuko ubigaragaza,ubuzima bwanjye bwa buri munsi nk’umubyinnyi gakondo, nshishikajwe cyane kandi ntewe ishema no kuba nakorana n’abantu bashya kugira ngo twihutishe impinduka mu rubyiruko rw’u Rwanda".

Ishimwe Sonia mu irushanwa rya Miss Rwanda akaba ahagarariye intara y’Uburengerazuba,kumutora nukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo Miss 10 ukohereza kuri 1525.

Amatora azarahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho kuri murandasi bikagira 30%.Aba bakobwa bahawe nimero hagendewe ku nyuguti z’amazina yabo.

REBA HASI AMAFOTO YA ISHIMWE SONIA MUBIHE BITANDUKANYE:






Comments

25 February 2021

Mwiriwe neza aba bantu muba mwamamarije umuntu yabona contact zabo gute Hari product yashimye????