Print

Kenya: Abantu barenga miliyoni bari gutaka inzara yatewe n’ibirimo inzige

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2021 Yasuwe: 289

Raporo izwi nka ‘Grobal Hunger Reports’ ya 2020 yagaragaje ko abanya-Kenya barenga miliyoni n’igice bugarijwe n’inzara aho imibareyerekana ko 23% by’abanya-Kenya bafite imirire mibi.

Ikinyamakuru the Standards cyanditse ko Kenya iri mu bihugu 40 ku Isi bifite izi ngorane zo kuba abaturage babyo bangana gutya bazicwa n’inzara niba nta gikozwe.

Kenya iri ku mwanya wa 84 mu bihugu 107 byakorewemo ubushakashatsi inyuma ya Algeria, Egypt, South Africa, Ghana, Senegal, Gambia, Gabon, Namibia,na Cameroon gusa yashyizwe mu bihugu bikanyakanya mu gihe Eswatini, Mali, Malawi, Botswana na Benin byugarijwe ku buryo bukomeye n’inzara.

Icyakora iki gihugu kivuga ko muri 2030 inzara izaba yarabaye umugani nkuko byatangajwe na Kelvin Shingles,ukuriye umuryango witwa Welthungerhilfe (WHH) ukora raporo y’uko inzara ihagaze mu bihugu.

Muri Afurika Algeria nicyo gihugu gihagaze neza kukuba abaturage bacyo baraciye ukubiri n’inzara.

Kenya yabonye amanota 23.7, aruta cyane impuzandengo y’inzara ku isi kuko iri ku kigero cya 18.2%.

Icyakora iyi mibare ngo iri kugabanuka ugereranyije n’imyaka 10 ishize aho bivugwa ko yagabanutse 3.4 ku ijana.Abana bapfa batagejeje ku myaka 5 bazamutseho 4.1 ku ijana.

Ibihugu birenga 50 byugarijwe n’inzara y’igikatu,11 biratabarizwa mu gihe 40 birimo na Kenya biri ku rwego rukabije rwo kutabona ibyokurya cyangwa se bakarya ntibahage.