Print

Perezida Macky Sall wa Senegal yatewe urukingo rwa Covid-19 ‘live’ kuri televiziyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2021 Yasuwe: 272

Amaze gukingirwa yizeje rubanda ko iki gikorwa kizakorwa neza kandi abantu bafite ibyago byinshi bazakingirwa.

Nyuma y’iminsi micye batangiye gukingira, muri iki gihugu hamaze gukingirwa abantu 4,000 mu gihe intego yabo ari ugukingira miliyoni 3.5, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Dakar abivuga.

Senegal iheruka kugura inkingo 200,000 z’uruganda rwa Sinopharm rwo mu Bushinwa, kandi itekegereje kwakira igice cya kabiri cya doze miliyoni esheshatu.

Iki gihugu cyashyizeho komite yo gukurikirana ko iki gikorwa cyo gukungira gikorwa mu mucyo no mu buryo bukwiriye.

Ibihugu byinshi bya Africa bitegereje kugerwaho n’inkingo zo muri gahunda ya Covax izazigeza cyane cyane ku bidafite amikoro yo kujya kugura nyinshi ku isoko ryazo.

Abashinzwe ubuzima muri Senegal bavuga ko gukingira byahereye ku byiciro byihutirwa birimo abakora mu nzego z’ubuzima n’abafite ibyago byinshi kurusha abandi igihe bakwandura Covid-19.

BBC