Print

Zari yikomye abamwibasira kubera umugabo basigaye bakundana

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2021 Yasuwe: 2472

Zari Hassan uzwiho gukunda kwiyama abamuvuga nabi, mu masaha macye ashize yasubije abantu bamubwiraga ko urukundo arimo ruzarangira arira maze agira ati ”Ese niyo rwarangira ndira amarira ni ayawe cyangwa ayanjye? Ese ntinye gukunda kuko mfite ubwoba ko bizarangira nabi? Abantu mwanga kubona abandi bishimye gusa njyewe n’umukunzi wanjye tumeranye neza ibindi muvuga ntibitureba”.

Yongeye kandi asubiza abamubwiraga ko uwo mukunzi we atamukunda ahubwo ko amukurikiranyeho amafaranga maze Zari agira ati ”Kuki mwumva ko abantu bose banzaho bakurikiranye amafaranga? Wasanga nawe ayandusha kuko ntimumuzi. Murekere aho kumuvuga nabi kuko birambabaza kubona ukuntu muri kumusebya”.

Zari The Boss Lady yasoje abwira abakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga ko bakwiye kureba ibibareba kuko we ibyo bamuvuga ntacyo bimubwiye. Si ubwa mbere uyu mugore yakwihaniza abamuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga kuko usanga akenshi ari guterana amagambo nabo.

Uyu musore usanzwe witwa Prince Micky Mil ubwo yasabaga Zari ko yamubera umugore yamuhaye impano y’imodoka zihenze cyane, hari iya Bentley, Porsche na Ferrari zose zikaba ari iza King Bae akaba ari umwe mu bantu bazwi cyane muri Afrika y’Epfo.