Print

Rayon Sports yatangije umushinga wo kubarura abafana bayo uzayihesha akayabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2021 Yasuwe: 879

Rayon Sports yashyizeho ubu buryo bushobora kuyigirira akamaro,kuko kwiyandikisha bikorwa hifashishijwe telephone ngendanwa kandi uwiyandikisha akishyura 300 FRW nyuma yo gukanda *702#.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ubu ari uburyo bwo kwegera abakunzi b’ikipe bakayifasha nkuko babyifuza.

Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports,Kayisire yavuze ko inyungu ya mbere iki gikorwa kizazanira ikipe ari uko abafana bazafasha ikipe yabo.

Iyi kipe yavuze ko umukunzi wa Rayon Sports wiyandikishije agahabwa na nimero, azajya abona amakuru y’ ikipe, amatangazo y’ ikipe, n’ ibindi byinshi ku buryo bumworoheye kandi bwihuse, umunsi ku wundi.

Perezida w’ikipe,Uwayezu Fidele yavuze ko uyu ari umushinga umwe muri nyinshi ikipe itegura kugira ngo igire amikoro yo gukemura ibibazo.

Ati "Uzagenda neza turabyizeye,abanyamuryango barabisabye n’abo dufatanya ibikorwa baratubaza bati mufite abantu bangahe?.Ibyo bizagira akamaro mu buryo butandukanye."

Uwayezu yavuze ko bashaka ko mu myaka 10 bashaka Rayon Sports ifite igenamigambi rihamye.

Ku kibazo cya Ivan Minnaert,Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bitarenze kuwa Mbere w’icyumweru azaba yabonye amafaranga ye yose kuko baganiriye na SKOL ikemera kwishyura ibihumbi bisaga 6 by’amadolari yari asigaye hanyuma ikazayakata ku mafaranga itanga ku kwezi.

Yavuze ko aya mafaranga ashobora no kumugeraho uyu munsi bitewe nuko banki zikora.

Yakomeje ati "Akazoza ka Rayon Sports ni keza kuko ibibazo yarimo biri kugenda bikemuka.Ahazaza ha Rayon Sports ni heza,nta joro ridacya.Nta mvura idahita,ntabwo Rayon Sports yaremewe kuba mu bibazo.Hari ubushake n’ubufatanye mu ngeri zose ku buryo ibibazo bikemuka."

Uyu muyobozi yemeje ko bari ku meza n’abafatanyabikorwa benshi ndetse batekereza indi mishinga kuko "Rayon Sports igomba kugira ubundi buryo buyifasha.Rayon Sports iri ku meza n’abandi bafatanyabikorwa,imikino nitangira tuzagenda tubatangariza n’abandi."

Rayon Sports imaze imyaka 53 ibayeho ariko ihorana ibibazo by’ubukungu ndetse kuri ubu abakinnyi bagabanyirijwe umushahara basigarana 30%.

Ubu buryo bwo gukanda *702# ngo bukoze neza ku buryo nta kibazo kizabamo nkuko ubundi buryo bwabanje mu minsi ishize bwgiye bugira ikibazo.

Uyu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kubarura abakunzi ba Rayon Sports witabiriwe n’ abahagarariye abayobozi b’ama fanclubs, abakinnyi, abafana, SKOL n’ abanyamakuru.