Print

Umukobwa yagiye kwizihiza isabukuru y’amavuko mu gitondo umukunzi we amugarura iwabo yapfuye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2021 Yasuwe: 8409

Mushimiyimana Jacqueline yari yujuje imyaka 19 avutse yatunguwe n’inshuti ze harimo n’umusore basanzwe bakundana bamukorera ibirori murwego rwo kwishimana nawe.Byari ibirori bidasanzwe kuko isnhuti ze zose zari zatumiwe.

Icyatunguye iwabo w’umukobwa ni ukubona umwana wabo bamuzanye mugitondo yapfuye.Nkuko byatangajwe n’umuryango we mu nkuru dukesha ikinyamakuru Jimbere cyandikirwa i Burundi.

Umuryango w’uyu mukobwa watangarije iki kinyamakuru ko, Jaqueline yari yujuje imyaka 19 akaba yari yavuye murugo ahamagawe nabagenzi be bari bifuje kumutungura kuri uyu munsi.

Bagite bati “Jaqueline yari yujuje imyaka 19 kuri uyu wa 24/02/2021, inshuti ze zari zamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba, amaze kubitaba aho bamuteguriye, agiye ntiyatashye, bukeye mu ma Saa Tanu twagiye kubona tubona umuhungu basanzwe bakundana nindi nshuti ye bazanye umurambo we kuri tax moto, yapfuye…..”

Uyu musore wakundanaga n’uyu mukobwa hamwe nuwo barikumwe bazanye umurambo w’uyu mukobwa bahise batabwa muri yombi na Polisi kugirango hatangire iperereza hamenyekane icyishe uyu mukobwa.

Uyu mukobwa yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga.