Print

Yakuyemo umwenda w’imbere awambara nk’agapfukamunwa nyuma yo kwangirwa kugura ibicuruzwa mu isoko atakambaye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2021 Yasuwe: 4522

Mu mashusho yashyizwe hanze yagaragaje uyu mugore ari gukuramo uyu mwenda w’imbere arangije awuhindura agapfukamunwa nyuma y’uko abacuruzi bari bamubwiye ko nta kintu bamugurisha atakambaye.

Amashusho y’uyu mugore mu isoko yafashwe na camera yo mu isoko ryitwa Pick n Pay supermarket yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Umucuruzi yasabye uyu mugore kwambara agapfukamunwa undi amusubiza ko ntako agira nibwo yamubwiraga ko nta kintu na kimwe aramugurusha atakambaye ndetse abwirwa ko n’abashinzwe umutekano bagiye kuza kumusohora nibwo yiyunguye iriya nama.

Umwe mu babonye iyi video kuri Facebook,yagize ati “Guma mu rugo uhahire kuri internet niba udashaka kwambara agapfukamunwa.

Undi yagize ati “Ibi birambabaje cyane.Aza amategeko ari ku isi yose.Dufite icyorezo gikomeye,aratekereza ko G-string yamutabara.

Mu mwaka ushize,Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko yavuze ko kutambara agapfukamunwa mu ruhame ari icyaha gikomeye bityo ufashwe atakambaye azajya atabwa muri yombi anagezwe mu rukiko.”