Print

Umubare w’abafana ba Rayon Sports biyandikishije ku munsi wa mbere w’igikorwa bamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2021 Yasuwe: 3790

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bahise bitabira iki gikorwa barimo abakinnyi nka Sugira Erneste, kapiteni wayo Rugwiro Herve, Mugisha Gilbert, abayobozi bayo n’abafana barimo Ngenzahimana Bosco uzwi nka Rwarutabura n’abandi.

Iki gikorwa cy’amateka cyabereye ku cyicaro cya Rayon Sports ku Kimihurura,ndetse iyi kipe yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ku isabukuru y’ imyaka 53, Rayon Sports imaze ibayeho,nibwo yatangiye iyi gahunda yo kwandikisha abafana bakoresheje gukanda *702# aho kwiyandikisha bisaba kwishyura amafaranga 300 FRW.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandamagazine.com ni uko nyuma y’amasaha 24 iki gikorwa gitangijwe ku mugaragaro, abasaga 5,000 bamaze kwiyandikisha kandi imibare ikaba ikomeje kwiyongera umunota ku wundi.

Mu bandi bibaruje bagahabwa na nimero zibaranga nk’abakunzi ba Rayon Sports harimo abahoze bayikinira barimo Uwimana Abdul na Mbusa Kombi Billy bakinaga bombi nka ba rutahizamu.

Perezida w’ikipe,Uwayezu Fidele yavuze ko uyu ari umushinga umwe muri nyinshi ikipe itegura kugira ngo igire amikoro yo gukemura ibibazo.

Ati "Uzagenda neza turabyizeye kuko n’abanyamuryango barabisabye, n’abo dufatanya ibikorwa baratubaza bati mufite abantu bangahe?.Ibyo bizagira akamaro mu buryo butandukanye."