Print

Harmonize yahawe urw’amenyo kubera kwikura ku mubiri ibishushanyo by’uwari umugore we yishushanyaho iby’umugore bari kumwe ubu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 February 2021 Yasuwe: 4749

Uyu mugabo yatunguye abakunzi be ubwo yerekanaga ko yasibye ibishushanyo byose byari ku mubiri we bigaragaza, ishusho y’umutaliyani kazi Salah bahoze bakundana ndetse bari baramaze gusezerana kuzabana akaramata.

Harmonize yagaragaje ko ibishushanyo bigaragaza Salah ku mubiri we yabisimbuje, iby’umukunzi we mushya bahararanye muri iyi minsi.

Harmonize kuri ubu ari murukundo n’umugore ubyaye rimwe, witwa Kajala Masanja

Harmonize ku ijosi rye yishyizeho igishushanyo cy’inyuguti ya “K”bivuga Kajala ndetse uyu mugore nawe ku ijosi yishyiraho igishushanyo cy’inyuguti ya “H” bivuze Harmonize.

Abakunzi b’uyu muhanzi, ubwo yagaragazaga ibi bishushanyo bamuhaye urwamenyo bavugako nabyo bitazamara kabiri.

Uwitwa Mwajuma Msakala yagize ati “Ibi nta minsi mbihaye, na Salah waguhaye amafaranga akuye i Burayi, waramusize none urabona uzabana n’umugore watandukanye n’umugabo, ahaaaa narumiweee!!!!”

Uyu nawe yitwa Jay Maudaku ati “Uru rukundo ntiruzaramba nduhaye amezi abiri gusa.”Abou Keem nawe ati “Wibagiwe Salah aho yagukuye, umaze kwivumbura kuri Diamond none, uwo mukecuru urabona hari icyo azakumarira”.

Harmonize ku ijosi rye yishyizeho igishushanyo cy’inyuguti ya “K”bivuga Kajala ndetse uyu mugore nawe ku ijosi yishyiraho igishushanyo cy’inyuguti ya “H” bivuze Harmonize.


Harmonize hamwe n’umukunzi we mushya, Kajala barikumwe n’umukobwa w’uyu mugore witwa Kajala Paula