Print

Perezida Kagame ayoboye Inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yitabiriwe na Ndayishimiye na Museveni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2021 Yasuwe: 1620

Uyu munsi, Perezida Kagame ayoboye Inama ya 21 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazubairi kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nkuko amafoto yabigaragaje,iyi nama yitabiriwe n’abaperezida barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya,Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Muri iyi nama haraza kwemezwa Umunyamabanga Mukuru mushya byitezwe ko aza kuba Umunyakenya,usimbura Umurundi Liberat Mfumukeko ugiye gusoza manda.

Abakuru b’ibihugu bari bwige kandi ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango cyo kimwe na RDC.

Irasuzuma ingingo y’uko Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango inemeze abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Nk’ibisanzwe imyanzuro y’iyi nama isohoka irangiye,turaza kuyibagezaho mu nkuru ziri imbere.