Print

Dele Alli yatandukanye n’umukunzi we yari yarasimbuje imikino yo kuri mudasobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2021 Yasuwe: 2901

Aba bombi bafite imyaka 24 bari bamaze iminsi bashwana cyane kubera iki kibazo byatumye uyu mukobwa ava mu nzu ya miliyoni 2 z’amapawundi babanagamo ajya ukwe.

Inshuti z’aba bombi zavuze ko Dele ariwe nyirabayazana wo gutandukana kwabo kuko yari afite imyitwarire idahwitse irimo n’uku kubatwa na Fortnite.

Umwe muri bo yabwiye The Sun ati “Dele na Ruby Mae baratandukanye.umubano wabo wajemo agatotsi kandi ubu buri wese yamaze kwakira ko byarangiye.Ruby arababaye ariko ari kwirwanaho ubu.

Afite byinshi byiza yibuka kuri Dele ariko yapakiye ibintu bye aragenda.Yashakaga kuba uwa mbere hariya.”

Aba ngo batandukanye mbere gato y’umunsi wahariwe abakundanye [Valentine’s Day.]

Ruby yahoze akora akazi ko kumurika imideli ya Dolce & Gabbana na Chanel,mbere y’uko akundana na Dele muri 2016.Baje gutandukana gato muri 2018 barongera barasubirana.

Mu mwaka ushize,abajura bambaye udupfukasura binjiye rugo rw’uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 150 by’amapawundi ku cyumweru muri Tottenham bamwiba ibintu bitandukanye.Uyu mukinnyi ngo yanakubiswe igipfunsi mu maso.