Print

Kamonyi: Umwarimu yafunzwe akekwaho gusambanya abana 2 b’abakobwa yigishaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2021 Yasuwe: 2441

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ibi byabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari k’Abashumba Umudugudu wa Ruyumba. Abana basambanyijwe umwe afite imyaka 17 undi ni uwa 15.

Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, afungiye kuri Station ya RIB ya Mugina mu gihe iperereza rigikomeje ari nako dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda guharuka bakarwanya iki cyaha ndengakamere gikomeje kwangiza ahazaza h’umuryango nyarwanda.

Ati “RIB irasaba abantu bose kurinda abana iri sambanywa, irasaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru kuri iki cyaha cyo gusambanya abana. Ntizihanganira abantu bose bakora iki cyaha cyangwa se bagihishira bagamije gushaka kunga imiryango y’abana bahohotewe.”

Dr Murangira yavuze ko usibye abunga imiryango y’uwahohotewe n’uwakoze icyaha, hari n’ababa bashaka kugira ngo amazina yabo atamenyekana bagahisha ibikorwa byabo.

Ati “Hari n’abahishira iki cyaha bagamije inyungu zabo bwite, abo nabo amategeko arabareba ku bwo kudatangaza no guhishira icyaha cy’ubugome.”

Gusambanya umwana, bihanwa n’Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.

Source:IGIHE