Print

Burundi: Abarwanyi 2 ba FLN bitwaje intwaro biciwe i Mabayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2021 Yasuwe: 2830

Ikinyamakuru Rwanda Tribune kivuga ko cyamenye ko iyi mirwano yabereye hafi y’imitumba ya Gafumbegeti na Rutorero muri zone Butahana muri komine Mabayi.Ni mu ntara ya Cibitoke (mu burasirazuba bushira uburengerazuba bw’Uburundi) aho buhana imbibi n’u Rwanda.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyo kivuga ko Abaturage baba muri muri ibyo bice batangiye kumva amasasu mu rukerera mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo ubwo imbunda nini n’intoya zumvikanaga mu ishamba rya Kibira.

Ibikorwa bya gisirikare byibasiye uduce twa Kumbeyi, Bitare, Kuntebe yumugisha na Kaziramirundi aho izi nyeshyamba zari zifite ubwihisho.

Amakuru ava mu gisirikare avuga ko abantu abo barwanyi ba FLN bagombaga kugaba ibitero ku Rwanda muri iki cyumweru ingabo z’u Burundi zikaba zarasakiranye nabo bataragira icyo bakora.

Umwe mu basirikare yagize ati:Twishemo babiri muri bo hakomereka abandi bane,niko umwe mu ngabo z’uburundi ukiri umusore yatangarije ikinyamakuru SOS Media Burundi.

Ayo makuru yemeza ko inyuma yo kurasana izi nyeshyamba zahise zihungira mu Kibira gifashe inyuma y’i Bukinanyana,abarwanyi bakomerekeye muri iyi mirwano bajyanywe mu bitaro bikuru bya Mabayi.