Print

Bashyize ubuzima bwabo mu kaga bakambika hafi y’imanga ndende [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2021 Yasuwe: 2076

Uyu muryango ugizwe n’abantu 2 bakuru n’umwana,bagiye gushinga iri hema ahitwa Cleveland Way,mu birometero 110 uvuye aho bari batuye.

Aba bantu bashinze iri hema hagati y’agace ka Helmsley na Filey Brigg muri North Yorkshire.

Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru nibwo uyu muryango wakuwe aho wari ukambitse muri iri hema ryari hafi cyane y’imanga.

Abapolisi n’izindi nzego zageze aho aba bantu bari bakambitse mu rwego rwo kurinda ko habaho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu byumweru byashize,Hari hatangajwe ko muri aka gace aba bantu barimo ka Cleveland Way kazahura n’inkangu bityo abantu bakwiriye kuba amaso.