Print

Abagore 3 bishyize hamwe bakubise umugore bamusiga urusenda mugitsina basukamo n’umucanga basiga bamugize intere

Yanditwe na: Martin Munezero 2 March 2021 Yasuwe: 3297

Aba bagore ni abo muri Karitsiye Karera Komine Gitega mugihugu cy’i Burundi.

Ni itsinda bivugwako ririmo abagore batandatu bishyize hamwe, ku wa Gatandatu taliki ya 27 Gashyantare 2021 hafashwe batatu, abandi bari gushakishwa bazira gukubita no gukomeretsa umukobwa wakoraga muri Resitota witwa Bukeyeneza Josiane bakoreye ibyamfurambi bamuziza ko yabatwariye umugabo.

Aba bagore bakubise uyu mukobwa bamuziza ko yatwaye umugabo wumwe muribo witwa Shurweyimana Magnifique.

Nkuko aba bagore babyiyemerera ndetse bikemezwa n’aba bibonye, uyu mukobwa ngo baramushutse bamujyana mu nzu, baramukubita bikomeye bamusiga urusenda mugitsina barangije basukamo imicanga.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Jimbere Magazine, bavugako, Magnifique ari nawe uri kwisonga mubateguye uyu mugambi, yakoresheje telephone y’umugabo we, agahamagara uyu mukobwa wakubiswe, amubaza amakuru ye, yigize uyu mugabo wari usanzwe amutereta, uyu mugore w’uyu mugabo yashutse uyu mukobwa yigize nk’umugabo we ariko umukobwa yanga guhura n’uyu wabimusabaga avugako arwaye iryinyo.

Mugukomeza gushuka uyu mukobwa, Magnifique yemereye uyu mukobwa ko bahura akamuha amafaranga yo kujya kwivuza, uyu mukobwa yarabyemeye, nyuma atungurwa yisanze hagati y’abagore batatu bamujyana mu nzu, baramukubise hafi no gupfa kuburyo ubu ari kwa muganga.

Japhet Niyibitegeka ari nawe ushinjwa kuba asambana n’uyu mukobwa wakubiswe, yemeye ko nubwo yari atunze numero yuyu mukobwa baganiraga gusa bisanzwe baka baziranye kuko yajyaga ajya kurira muri Resitora akoramo.

Yagize ati “Njyewe umugore wanjye yanyatse telefone turi mu nzu, ndayimusaba arayinyima mpitamo kuyimurekera kuko ntacyo nishinjaga, nyuma ndi kukazi nibwo nabonye abantu baje kuntabaza ngo ninze ndebe ibyabaye.”

Kuri ubu aba bagore batawe muri yombi na Polisi y’igihugu cy’i Burundi, haracyashakisha abandi bafatanyije niri ritsinda bivugwako ririmo abagera kuri 6 biyemeje kujya bahana agabore n’abakobwa batwara abagabo babandi.