Print

Zanzibar yiyemeje kuzajya ica amande ba mukerarugendo bambara ntibikwize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2021 Yasuwe: 1321

Minisitiri w’ubukerarugendo Lela Muhamed Mussa yabwiye BBC ishami ry’Igiswayile ko bamwe muri ba mukerarugendo baba bagenda n’amaguru mu mihanda yo muri Zanzibar "ari nkaho bambaye ubusa".

Madamu Lela yavuze ko abayobora ba mukerarugendo na bo bazacibwa amande atari munsi y’amadolari 700 y’Amerika (arenga 690,000 mu mafaranga y’u Rwanda) mu gihe abakiliya babo batambaye mu buryo buboneye.

Yavuze ko za resitora n’amahoteli bikwiye na byo kugira inama ababigana yo gukurikiza "amategeko yabo y’imyitwarire".

Yagize ati: "Ni inshingano yabo kwigisha abashyitsi, rero nibarenga ku mategeko na bo tuzabaca amande".

Yongeyeho ati: "Intego yacu ntabwo ari uguca amande ba mukerarugendo, ahubwo ni ugutuma abantu bambara mu buryo bwiyubashye".

Muri Zanzibar ni ahantu ba mukerarugendo bo mu bihugu by’i Burayi n’Amerika bakunze kujya kuruhukira.

BBC