Print

Visi Perezida wa Zimbabwe yeguye ku mirimo ye kubera ubusambanyi ashinjwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2021 Yasuwe: 907

Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko Kembo Mohadi w’imyaka 71 wari visi perezida mu gihugu cya Zimbabwe yeguye kuri iyi mirimo ye kugira ngo arengere izina rye rikomeje kwangirika kubera ibyaha ashinjwa by’ubusambanyi.

Ikinyamakuru cyandikirwa hariya mu gihugu cya Zimbabwe ZimLive mu cyumweru gishize cyatangaje ko uyu musaza akurikiranyweho gusambana n’abagore mubo ayobora.

Uyu muyobozi ukomeye muri Zimbabwe, yeguye asaba imbabazi abaturage kubera iki cyaha ashinjwa gusa hari amajwi yagiye hanze ari gusaba imbabazi bamwe mu bagore bakorana.

We yakunze guhakana ibi birego akavuga ko ari ibihimbano kandi ko bishingiye kuri politiki, akavuga ko bigamije guhindanya isura ye mu gihugu.

Uyu mugabo yabaye umusirikare ukomeye, yarwanye intambara yo kubohora kiriya gihugu cya Zimbabwe.

Uyu mugabo yakoze imirimo myinshi irimo kuba Minisitiri w’Ingabo ku butegetsi bwa Nyakwigendera Robert Mugabe bafatanyije kurwanira ubwigenge.