Print

Amerika irateganya gufatira ibihano Uburusiya kubera kuroga utavuga rumwe n’ubutegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2021 Yasuwe: 813

Icyemezo cya perezida Joe Biden cyo gufata ibyo bihano kiragaragaza kutajenjeka ku kibazo cya Navalny nkuko byagenze ku butegetsi bwa Donald Trump wamubanjirije. Mu kwezi kwa munani umwaka wa 2020 ubwo Alexei Navalny yarogwaga, Trump yatereye agati mu ryinyo ntiyafatira ibihano Uburusiya.

Kuri uyu wa kabiri, Uburusiya bwo bwatangaje ko ibihano byose Amerika yabufatira bidashobora kugera ku ntego zayo kandi byatuma umubano hagati y’ibihugu byombi usanzwe ucumbagira noneho urushaho kuzamba.

Navalny yarwariye mu ndege muri Siberiya mu kwezi kwa munani umwaka wa 2020 ahita ajyanwa mu bitaro mu Budage. Abaganga baho batangaje ko yahawe uburozi bucengera mu mitsi bukayiziba bigatera inyama zo mu mubiri kugwa ikinya byose bigahagaraga.

Uburusiya bwavuze ko nta ruhare rwagize mu burwayi bwe buvuga ko nta n’icyemeza ko arwaye.

Abantu babizi batashatse gutangaza amazina yabo bavuze ko Amerika ishobora gukoresha iteka rya 13661 rifatira ibihano abategetsi bo mu Burusiya, ryashyizweho icyo gihugu kimaze kugaba ibitero muri Crimeya, ndetse n’irya 13382 ryashyizweho mu 2005 rirwanya ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi. Ayo mategeko yombi yemerera Amerika gufatira imitungo y’abakekwa akanabuza ibigo by’Abanyamerika n’Abanyamerika gukorana ubucuruzi na bo.

IJWI RY’AMERIKA