Print

Bamenya yahishuye umukobwa akunda byo gupfa akomoza no ku bukwe bwe

Yanditwe na: Martin Munezero 2 March 2021 Yasuwe: 5316

Bamenya aganira na ISIMBI TV yabajijwe ku muntu yaba yiyumvamo cyane ndetse yanagisha inama, maze avuga ko amaze igihe kirekire amenyanye nuyu mugore ufite umwana ,ndetse bamwe bavugaga ko ari umukunzi we, ariko ngo uburyo amukunda birenze urukundo rusanzwe.

Ati:” uyu mukobwa ndamukunda pe, mukunda birenze urukundo rusanzwe, azahora mu mutima wanjye nanjye nzahora mu we.”

Umunyamakuru amubajije igituma amakunda ati :”birarenze cyane,ndamushimira cyane ,sinshaka ko abantu bamenya ibyo yakoreye ,gusa ibyo yankoreye ntibifatika afite ibyo yampaye muri we byamuvuyeho binzaho,bimwe mu bintu binyubatse ni we mbikesha”

Bamenya yakomeje avuga ko ateganya ubukwe ,gusa ntiyatangaje igihe buzabera gusa ngo azabukora.