Print

Umukinnyikazi wa Filime ukomeye ku Isi ’Judd’ yashimiye byimazeyo abagabo 6 bo muri Congo batabaye ubuzima bwe bwari mu kaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 March 2021 Yasuwe: 1918

Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, hari uduce tumwe na tumwe tukigorana cyane kubona uburyo bwihuse cyane bwo kugezwa kwa muganga, mbese imodoka, imihanda biracyari ingorabahizio, bityo abaturage bareba uburyo bageza abarwayi kwa muganga, bakabaheka mu ngobyi cyangwa mu mwenda ukomeye cyane.

Ashley Judd wageze muri Congo mu buryo bw’ubukerarugendo n’ubushakashatsi, yaje guhura n’ikibazo cyo kugira ibikomere bikomeye ku kuguru hafi kutabasha kugenda, abagabo bo muri icyo gihugu ni ko kumubona bamushyira mu mwenda bazirikaho imigozi bamugeza kwa muganga.

Uyu mukinnyi wa filime arashimira abaturage ba Congo bamufashe mu gihe gikenewe cyane, mu gihe yabonaga ukuguru kwe gushobora kucika kuko yari yarahuye n’imvune ikomeye akavira imbere.

Ashley Judd, yagize Ati ”Iyo ntaza kugira abasore n’inkumi ngo bantabarize byari bibi, amaraso yaviraga imbere ibintu byari kunyica cyangwa nkatakaza ukuguru kwanjye, ibihe banyitayeho ntabwo byari byoroshye yewe hamwe imvura yaragwaga. Twagenze amasaha menshi cyane, nabyukaga ndira. Ndashimira, nshimishijwe cyane na buri muntu wagize uruhare mu gutanga imbaraga ze mu kurokora ubuzima bwanjye”.

Judd yabwiye umunyamakuru Nick Kristof mu mpera z’icyumweru gishize ko yari muri Congo ari kumwe na mugenzi we, ufite ikigo cy’ubushakashatsi muri ako karere. Yavuze ko basura Congo kenshi hafi kabiri mu mwaka. Iyi mpanuka yabaye ubwo we na bamwe mu bashakashatsi barimo banyura mu ishyamba ry’inzitane nk’uko CNN ibitangaza.