Print

Bobi Wine wanze ibyavuye mu matora yatangiye kuvugana n’abaperezida bo mu mahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2021 Yasuwe: 2526

Mu minsi ishize,Bobi Wine yahanganye na Perezida Museveni mu matora ariko birangira atsinzwe gusa yemeza ko yibwe amajwi.

Nyuma yo gutsindwa,Bwana Kyagulanyi ntiyarekeye gukora politiki ariyo mpamvu ubu yatangiye kwiyegereza abandi bakuru b’ibihugu,nkuko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yanditse ati: “ Nshimishijwe cyane no kuganira na ‘Perezida Juan Guaido’ ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Twaganiriye uko twahuza imbaraga ngo duteze imbere amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu ku isi yose.”

Bobi Wine yavuze ko amatora yo muri Mutarama 2021 ariyo ’’yaranzwe n’ubujura bukabije mu mateka ya Uganda", gusa nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ibyo yavuze.

Yahise avuga ko urugamba aribwo rutangiye.

Akimara gutangaza ibi,abasirikare bahise bagota urugo rwa Bobi Wine ruri hanze gato y’umurwa mukuru Kampala bahava hashize iminsi uyu munyapolitiki avuga ko ntacyo kurya afite we n’umuryango we.

Uyu mugabo yatabawe n’urukiko rwasabye aba basirikare bari bagose urugo rwa Bobi Wine kuhava.

Mu minsi ishize,Bobi Wine yaretse ikirego yari yaratanze mu rukiko cyo kuburana ku byavuye mu matora aho Perezida Yoweri Museveni yatsindiye manda ya gatandatu.

Ubwo yari afungiye iwe, agoswe n’ingabo za Uganda, Bobi Wine yangiwe gusurwa na Ambasaderi wa USA muri Uganda.

Tariki 18, Mutarama, 2021 nibwo Ambasaderi wa USA muri Uganda Natalie E. Brown yashatse kujya gusura Bobi Wine ariko ntiyabyemererwa.