Print

Miss Igisabo yasabye Bruce Melodie gutuza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 March 2021 Yasuwe: 5852

Mu bifurije Bruce Melodie isabukuru nziza harimo na Miss Uwase Hirwa Honorine, wamenyekanye ku mazina ya Igisabo, wahisemo gukoresha indirimbo Tuza (ya Bruce Melodie na Allioni) irimo amagambo meza y’urukundo akayiherekesha ubutumwa bwifuriza Bruce Melodie isabukuru nziza.

Miss Igisabo abinyujije kuri story ya instagram ye yifashishije indirimbo Tuza yahuriyemo Bruce Melodie na Allioni maze ashyira hanze ifoto ye ari kumwe na Bruce Melodie nyuma aza kuyiherekesha amagambo agira ati « Happy Birthday @brucemelodie ❤️».

Ni kenshi hagiye havugwa urukundo hagati ya Bruce Melodie na Miss Honorine bakunze kwita Igisabo kubera amafoto atandukanye ndetse n’amashusho yagiye ajya hanze yerekana aba bombi bari kumwe bagirana ibihe byiza gusa aba bombi nta numwe wigeze yerura ngo avuge ko ari mu rukundo na mugenzi we.

Bruce Melodie uri kwatsa umuriro mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, kubera imbaraga zidasanzwe yerekana mu gukora ibihangano byishimirwa n’abatari bake, ni na ko ari gushyira urujijo mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Uwase Hirwa Honorine – aho bamwe bakeka ko bashobora kuba bari mu rukundo, gusa Melody na Honorine icyo baba bagamije nyamukuru ni ukwamamaza Telefone za Infinix, hanyuma abababonye ku mafoto bagasigara bayavugaho ibitandukanye.

Honorine wamenyekanye mu Rwanda nka Miss Igisabo, aherutse kwerekana uburyo yatunguwe no kubona Bruce Melodie amutereye ivi nk’uko ku mafoto yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga yabyerekanaga. Abahanga bavuga ko ifoto imwe gusa, igira ubusobanuro bungana n’amagambo 1000, ibi birashoboka ko ariyo mpamvu abantu bavuga ibitandukanye ku mafoto aba bombi bakunze kwifotoza bari kumwe.

Ku bijyanye n’umuziki wa Buce Melody ahagaze neza cyane aho indirimbo ye nshya “Ikinyafu” ari yo iri kwiganza mu mitima ya benshi nyuma ya ‘Abu Dhabi’ yamaze kurenza abantu Miliyoni bayirebeye ku rukuta rwa Youtube.