Print

Abakinnyi 2 ba Manchester United bagaragaye bari gutukana kubera umusaruro ukomeje kuba mubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2021 Yasuwe: 2136

Muri uwo mukino wa nijoro,abakinnyi babiri ba United barimo Harry Maguire na Marcus Rashford bagaragaye bari gutukanira mu kibuga.

Ibi binyamakuru bivuga ko aba bakinnyi bashwanye nyuma y’aho Rashford yari amaze gusifurwa ko yaraririye nyamara iyo bitaba yashoboraga guhesha igitego ikipe.

United imaze kunganya imikino 3 yikurikiranya 0-0 inshuro 3 zirimo uwa Real Sociedad,Chelsea na Crystal Palace byatumye abakinnyi bayo batangira kurebana ay’ingwe.

Rashford yabajije uyu kapiteni we ati “washakaga ko nkora iki?,undi amusubiza arakaye cyane ati “Subira imbere.”

Mbere y’iri jambo yavuze irindi ry’urukozasoni ryarakaje uyu rutahizamu ukiri muto amutuka ku babyeyi cyane.

Ikipe ya Ole Gunnar Solskjaer imaze iminota 285 idatsinda igitego byatumye itakarizwa icyizere na benshi bemeje ko iyi kipe ikomeje gutya ishobora kuva mu makipe 4 ya mbere cyane ko n’igikombe yakirekeye Manchester City.

Si Maguire wanenze imyitwarire ya Rashford nijoro kuko na Garry Neville wakiniye iyi kipe ya United akayibera kapiteni nawe yamunenze.

Yagize ati “Bitwaye nabi cyane,reka tubivuge neza.Bari babi cyane.Imikinire ya Marcus Rashford mu gice cya kabiri cyari mibi bikabije.Ntiyashoboraga no gufunga umupira ahawe.”

United ishobora gutakaza umwanya wa kabiri iriho kuko kunganya na Crystal Palace kwayikozeho cyane ko mu mpera z’iki cyumweru ifite Manchester City.