Print

Niyomukesha ukinira RRA VC yasezeranye mu mategeko n’umwe mu bayobozi ba UTB VC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2021 Yasuwe: 2137

Aba bombi basezeraniye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Niyomukesha Euphrance n’umwe mu bakinnyi ikipe ya RRA Women Volleyball Club igenderaho,akaba n’umwe mu barambye muri iyi kipe ihora ihanganiye igikombe cya shampiyona na UTB ndetse na APR WVC mu cyiciro cy’abagore.

Mucyo Philbert nawe azwi muri siporo hano mu Rwanda kuko yakinnye umupira w’amaguru ariko ubu asigaye ari umukozi wa Kaminuza ya UTB ushinzwe ibikorwa by’amakipe ya Volleyball y’iyi kaminuza (Team Manager), iy’abagore n’iy’abagabo.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2021 nk’uko bigaragara ku rwandiko rw’ubutumire (Invitation).