Print

Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu atinya ko umwana we yazakora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2021 Yasuwe: 2576

Khabib Nurmagomedov usanzwe ari inshuti ikomeye ya Cristiano Ronaldo,yavuze ko bavugana buri gihe ariko akenshi baganira ukuntu babaye ibyamamare mu mikino bakina n’aho bakuye imbaraga zo kwitangira imikino bakina.

Khabib w’imyaka 32 yavuze ko we na CR7 bavugana kenshi ndetse buri munsi ariko ngo yigeze kumubwira ko atinya ko umwana we atazakurana ubushake bwo guhatana kubera ko abona buri kimwe cyose ashaka.

Uyu Murusiya w’indwanyi yabwiye umu YouTuber witwa KraSava ati “Tuvugana kenshi,hafi buri munsi,ariko ubwo duheruka guhura twaganiriye aho twakuye imbaraga zo gutsinda.

Yambwiye ko yifuza ko umwana we yazamusimbura.Ubwo Cristiano yari umwana yahoraga arota kugira inkweto zo gukinana ariko ubu umuhungu we afite buri kimwe.Atinya ko umwana we atazagira inzara yo gutsinda nk’iyo yagize cyangwa se ubushake nk’ubwe.

Abantu bose bayoborwa n’ubwo bushake.Kumva bafite inyota yo kugera kuri byinshi.Iyo ufite byose ntabwo ubona aho ukura ubushake.

Ubwo yambwiraga ibyo sinatunguwe ahubwo numvise nshaka gukomeza kumwumva.Naje gusanga ari umuntu utanyurwa n’igikombe kimwe,bibiri cyangwa 3.’

Benshi batekereza ko Ronaldo w’imyaka 36 agiye guhagarika gukina ariko iyi nshuti ye yavuze ko agifite indi myaka yo gukina.

Ati “Aheruka gutwara igikombe cye cya 30.Niwe wa mbere mu gutsinda ibitego mu bakinnyi babayeho.Ndatekereza ko azakomeza gukina mu myaka 2 cyangwa 3 iri imbere.”

Khabib we yatangaje ko asezeye muri UFC mu Ukwakira umwaka ushize nyuma yo gutsinda uwitwa Justin Gaethje bigatuma yuzuza imikino 29 amaze gukina ataratsindwa.


Ronaldo n’inshuti ye Khabib