Print

Afurika y’Epfo: Ingona nyinshi zacitse aho zororerwa bituma benshi bashya ubwoba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2021 Yasuwe: 989

Izigera kuri 27 muri zo zahise zifatwa, gusa abategetsi bavuga ko batazi neza umubare w’izo batarabasha gufata.

Biravugwa ko izi ngona zatorotse kuko uruzitiro rwacitse aho zororerwa, zikaboneza zijya mu mugezi witwa Breede uri hafi aho.

Abaturiye ako gace baburiwe kwirinda kwegera aho ziri.

Petro van Rhyn umuvugizi w’ikigo cy’ibidukikije CapeNature yagize ati: "Birumvikana ko ziteje akaga. Izi ni inyamaswa z’inkazi nubwo bwose zabaga aho zororerwa".

Yongeraho ati: "Abantu bagomba kwirinda kuzergera no kwegera uwo mugezi kugeza zifashwe".

Izi ngona, bikekwa ko zifite uburebure bugera kuri 1.5m zacitse aho zorererwa kuwa gatatu.

Polisi yashyizeho itsinda ryihariye ryo kuzihiga riri gukoresha imitego yo kuzifata muri uwo mugezi nk’uko CapeNature ibivuga.

BBC