Print

Umugabo yatunguye benshi ubwo yaryamaga hasi ku muferege akabera ikiraro umugore we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 March 2021 Yasuwe: 3032

Uyu mugabo bivugwako yari ajyanye umugore we kwa muganga agiye kubyara.

Uyu mugore wari utwite inda nkuru, yageze kuri uyu muferege abwira umugabo we ko atabasha kwambuka, umugabo niko guhita aryama hejuru yaho uyu mugore yagomga gutaruka maze amugenda hejuru.

Aba bonye aya mafoto batangajwe cyane n’urukundo uyu mugabo yeretse umugabo we, bavugako rudasanzwe.

Uwitwa Kooya Nmaku yagize “Uru urukundo ntirusanzwe, uyu mugabo biragaragara ko afite urukundo nyarwo akunda umugore.”

Bivugwako uyu mugabo n’uyu mugore bari bakoze urugendo rurerure bavuye murugo bajya kwamuganga ikindi abantu bibajije, bibazaga niba uyu mugabo akomeza kugenda aryama hasi kugera bageze aho uyu mugore agomba gufashirizwa.

Aka gace batuyemo ni agace katarimo ibikorwa remezo byinshi nk’imihanda n’amavuriro akaba ari nayo mpamvu bakoze urugendo rugoranye.