Print

Inzuki zataye muri yombi abajura bari bibye Televiziyo

Yanditwe na: Martin Munezero 5 March 2021 Yasuwe: 2519

Nk’uko bigaragara ku ifoto dukesha inkuru ya Daily Monitor, umwe muri aba bajura agaragara inzuki zimwirunze ku biganza byombi, zakoze igisa n’amapingu, mu gihe mugenzi we ateruje televiziyo ya ‘flat screen’ amaboko yombi, yafatanye nayo.

Rashida Jowelia avuga ko aba bajura bamwibye ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, icyo gihe akaba yarahise yitabaza umuganga wa gakondo (umurozi cyangwa umupfumu) kugira ngo amufashe kugarura ibyibwe.

Uyu muganga yatangiye gukora imigenzo ye, bivugwa ko yohereje izi nzuki zataye muri yombi aba bagabo babiri (Wycliffe Kinara na Richard Duki) bakomoka mu Karere ka Nakuru muri Kenya, ibiganza by’umwe muri bo bigafatana na televiziyo.

Paul Bogere ni umwe mu baturage babonye ibyabaye kuri Kinara na Duki. Yagize ati: “Ntabwo nigeze mbona inzuki zita muri yombi abajura nk’uko byagenze uyu munsi. Byagaragaraga ko umwe muri bo zimuriho nk’amapingu, undi ibiganza byafatanye na televiziyo.”

Aba bajura babwiye iki gitangazamakuru ko bagiye kwiba kwa Rashida kuko babonaga byaborohera. Ngo inzu ye ntiyayikingaga neza. Kinara ati: “Nyir’inzu ntacyo yitagaho. Ntiyakingaga urugi neza, ni yo mpamvu twinjiyemo byoroshye, tukiba televiziyo.”

Ubwo inzuki zataga muri yombi Wycliffe Kinara na Richard Duki, basubije iyi televiziyo aho bayibye mu rugo rwa Rashida Jowelia, Polisi ya Uganda nayo ibata muri yombi.