Print

Wa mugabo wasenye inzu yubakiye umukunzi we wamwanze yahishuye akayabo yayitanzeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2021 Yasuwe: 4935

Uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi ukomeye yahisemo gusenya inzu yubakiye uyu mukunzi we mu gace kitwa KaMagugu muri Nelspruit kubera ko yashakga kuyigurisha.

Uyu mugabo wari uhagarikiye abarimo gusenya iyi nzu yari nziza nkuko byagaragaraga mu mashusho,yavuze ko atari kwihanganira ko uyu mukobwa bari bemeranyije kubana akaza kumwanga nyuma agurisha iyi nzu.

Uyu mugabo yavuze ko we n’uyu mukobwa bari basezeranye gutangira gutegura ahazaza bari kumwe ariyo mpamvu uyu mukobwa yatanze ikibanza yari afite hanyuma uyu musore ashora kariya kayabo ahubaka inzu y’igitangaza.

Nyuma y’uko iyi nzu yuzuye,uyu mucuruzi yaje kuvumbura ko uyu mukobwa amubeshya ahubwo yikundanira n’undi musore mu ibanga ahubwo yari agamije kumukura ibyinyo.

Umusore ngo yagiye kubimubaza,uyu mukobwa amusubiza ko hari byinshi byiza yamukoreye bityo bakwiriye gutandukana neza.

N’umujinya mwinshi uyu mugabo yahise agenda ahamagara ikamyo ya tingatinga izana n’abakozi baraza barimbura iyi nzu yubatse ntihasigara ibuye rigeretse ku rindi.


Comments

Hitimana Silas 5 March 2021

Uwomugabo nintwari