Print

Umugore wa nyakwigendera Dj Miller akomeje gushengurwa n’agahinda nyuma y’imyaka 2 yambitswe impeta y’urukundo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 March 2021 Yasuwe: 1545

Nigiho yagaragaje akababaro ko kuba atakirikumwe na Dj Miller bakundanye igihe kirekire ariko agatabaruka ntagihe kinini babanye.

Uyu mugore yifashishije amafoto atandukanye Dj Miller amwambika impeta yagaragaje ko umutima we hari ibyo yibuka kuri uyu munsi yamwambikiyeho impeta ubwo yamusabaga ko yazamubera umugore.

Nigihozo Hotpe ati “Imyaka ibiri irashize”.Inkuru y’urupfu rwa DJ Miller rwa menyekanye ku gicamunsi cyo cyumweru tariki 5 Mata 2020, imihamgo yo kumushyingura yabaye ku wa Gatatu tariki 08 Mata 2020.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope Nigihozo amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Kuwa 28 Kamena 2019 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.Nyuma y’amezi ane gusa aba bombi barushinze, bibarutse umwana w’imfura.

Dj Miller yitabye Imana nta mwaka ushize arushinze.