Print

Vera Sidika ari gushaka umusore w’umukene bazasangira amafaranga yakuye mu bagabo bakize[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 March 2021 Yasuwe: 3316

Vera yatangajeko yamaze gutanduka n’umugabo bari bamarnye ibyumweru bibiri banye nk’umugore n’umugabo.

Uyu mugore yahamijeko yazinutse abagabo b’abakire ndetse atangazako agiye gushakisha umusore azabaona ari umukene bazabasha guhuza maze bagasangira ifaranga yasaruye mu bagabo b’abakire yagiye abonana nabo.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Kenya, Tukokenya News mukiganiro bagiranye n’uyu mugore yababwiyeko urukundo rwe n’umugabo we mushya rwamaze kugera kumusozo.

Vera yagize ati “Njye na Brown twaratandukanye kandi nabanjye kubitekerezaho neza,ntakeza k’abantu bafite amafaranga batagira urukundo, ntamunezero namubonanye.”

Uyu mugore akomeza avugako kongera gusubira murukundo bizamugora nyamara yemezako agiye gushaka umusore ugishakisha ubuzima ariko akaba afite urukundo

Yagize ati “Biragoye guhagarika urukundo, ntibyoroshye ndigushaka umusore ushaka kubaka ubuzima ufite urukundo wenda we azampoza agahinda k’abagabo nahuye nabo.”

Vera Sidika ni umwe mubakobwa b’ikimero bakunzwe cyane n’abagabo muri Kenya ndetse ahamyako amafranga n’amadoka atunze abikesha ubwiza bwe n’abagabo bakize yagiye akundwa nabo kubera ikibuno cye kibakurura.

Yari amaze igihe gito abanye n’umugabo we, uzwi nka Brown w’umukire i Nairobi.