Print

Injangwe yatumye indege yavaga muri Sudani igwa bitunguranye

Yanditwe na: Martin Munezero 7 March 2021 Yasuwe: 1302

Nyuma yo kunanirwa guturisha iyi njangwe, hafashwe icyemezo cyo kumanura indege byihuse nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Al-Sudani cyo muri iki gihugu.

Iyi nkuru iravuga ko hari hashize igice cy’isaha indege ifashe ikirere ubwo iyi njangwe yagaragaraga mu ndege. Injangwe na yo yasaga nk’aho yinjiye mu ndege itabizi, imaze kuguruka yagize ubwoba itangira gushaka kurwanya abari mu ndege barimo n’umupilote.

Ese iyi njangwe yinjiye mu ndege ite? Ni ikibazo kitarabonerwa igisubizo. Ikinyamakuru Foxnews ariko, cyatangaje ko bishoboka ko injangwe yaba yaracengeye mu ndege ubwo bari barimo kuyikoramo isuku cyangwa bari kuyikorera igenzura rya tekiniki.

Gusa, ngo ikizwi nuko injangwe yaraye mu ndege ijoro ryose yonyine mbere yo gukangurwa n’urusaku rwa mugitondo abantu binjiye mu ndege, ari nacyo gishobora kuba cyarayiteye ubwoba igatangira kurwanya abari mu ndege.

Ngo si ubwa mbere inyamanswa ihungabanyije urugendo rw’indege kuko mu mwaka ushize inuma ebyiri zinjiye mu ndege ya GoAir bigatuma itinda guhaguruka mu gihe cy’igice cy’isaha.