Print

Ama G The Black yikomye cyane Bruce Melodie

Yanditwe na: Martin Munezero 7 March 2021 Yasuwe: 2161

Ama G The Black uvuga ko iyi ndirimbo ‘Ubugoryi bwanjye’ ishingiye ku muco wo kutiremereza no gukerensa imirimo, yanibukije urubyiruko kuba maso bakagendera kure ababashuka mu nzira izo ari zo zose.

Hakizimana Amani uzwi nka AMA G The Black ntarya iminwa mu bitecyerezo bye, yikomye bikomeye Abahanzi bamaze iminsi bashyira hanze indirimbo zirimo izongamubiri benshi bita ‘Ibishegu’ ko bakwiriye kurekera aho bagashakira amafaranga mu ndirimbo zifasha urubyiruko aho kurushora mu bibi.

Ama G ati: “Nibashake amafaranga ariko bibuke indangagaciro z’umuco Nyarwanda na kirazira, mfite uburenganzira bwo kunenga indirimbo ziriho nk’uko na ba nyirazo bafite uburenganzira bwo kunenga.”

“Tugiye kujya tubisokoza uko byogoshe, niba mvuze uko mbyumva sinkwiriye kubizira.”

Ama G The Black utagicana uwaka na Bruce Melodie yibukije Abanyarwanda kwita ku bana bose nk’ababo ari naho ahera avuga ko indirimbo Bruce Melodie ari gukora muri iyi minsi atakwifuza kubona umwana uzibyina.

Ashimitse avuga ko atahirahira yemera ko umwana wa Bruce Melodie abyina izi ndirimbo Se ari gushyira hanze umusubirizo.

Ama G ati : “Umwana wa Bruce Melodie musanze ari kubyina ziriya ndirimbo ni ubwo ari iza Se ntiyankira sinakwemera ko azibyina.”

Ama G The Black akomeza avuga ko Abahanzi Nyarwanda bakwiriye gukora ibihangano bifasha urubyiruko kwiteza imbere no kugira imyumvire mizima aho kuruyobya mu ntekerezo no kurushora mu busambanyi n’ibisa na bwo.

Uyu musore wahiriwe no gukora ibyuma bikonjesha n’ubworozi bw’amafi, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuko no kugendera kure abahembera urwango ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.