Print

Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Mozambique na Cameroon mu mvura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2021 Yasuwe: 778

Iyi myitozo yatangiye mu gitondo iza gukorwa kavura kagwaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahazabera umukino uzahuza u Rwanda na Mozambike mu gushaka itike ya AFCON 2021.

Kubera ko abakinnyi bakina hanze bataragera mu Rwanda,uyu munsi hakoze abakina 23 bakina imbere mu gihugu biganjemo abari muri CHAN 2020 yasojwe mu kwezi gushize.

Biteganyijwe ko abakinnyi 8 bazava hanze bazagera mu Rwanda mu mpera z’iki Cyumweru gusa ntibarimo Bizimana Djihad utarahamagawe na Ally Niyonzima wahawe ikarita itukura ku mukino wa Cape Verde.

Amavubi azajya akora imyitozo kabiri ku munsi ndetse no ku bibuga bibiri, birimo stade ya Kigali i Nyamirambo na Stade Amahoro i Remera cyane ko iyi mikino yombi izakinirwa ku bibuga bitandukanye.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, iri kwitegura imikino ibiri irimo umwe uzayihuza na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021, undi ukayihuza na Cameroon i Yaounde ku wa 30 Werurwe 2021.

Aya makipe yose wongeyeho Cape Verde ahuriye mu itsinda F,aho Cameroon iyoboye itsinda n’amanota 10 mu gihe Mozambike na ape Verde zinganya amanota 4 mu mikino 4 imaze gukinwa mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n’amanota 2.