Print

Biteye agahinda:Umubikira yapfukamiye abapolisi bo muri Myanmar ngo bahagarike kurasa abigaragambya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2021 Yasuwe: 2358

Uyu mubikira witwa Ann Rose Nu Tawng yafotowe yegereye aba bapolisi bari bafite imbunda arapfukama abasaba guhagarika kurasa abaturage.

Tawng yavuze ko aba bapolisi bashakaga gucunga ko abigaragambyaga ahitwa Myitkyina batekanye.

Uyu mubikira yagize ati “Nabinginze ngo ntibahohotere abigaragambya ahubwo ko babafata neza.”

Uyu mubikira n’umwe mu bapolisi bagaragaye bakoze impanga zabo hasi ariko nyuma amasasu yongeye kumvikana.

Abantu 2 biciwe muri ayo masasu nkuko Tawng n’abandi babitangaje.Umukuru wa Polisi ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

Kuwa 1 Gashyantare uyu mwaka,igisirikare cya Myanmar cyahiritse ku butegetsi perezida watowe madamu Aung San Suu Kyi barangije bashyiraho inzibacyuho y’umwaka.

Abaturage b’iki gihugu bahise batangira kwigaragambya kuko bakundaga Madamu Ang ariko polisi ibiraramo ikoresheje amasasu ya nyayo.